Uko wahagera

Igitero cy'Indege Cyahitanye Impunzi muri Etiyopiya


Umuryango w'Abibumbe watangaje ko igitero cy’indege yarashe mu nkambi y’impunzi y'ahitwa Mai Aini mu majyaruguru ya Etiyopiya mu ntara ya Tigreya, cyahitanye impunzi z’Abanyeritreya batatu barimo abana babiri.

Komiseri mukuru wa HCR, ishami rya ONU ryita ku mpunzi, Filippo Grandi, abinyujije mu itangazo yagize ati: “Impunzi z’Abanyeritreya batatu, barimo abana babiri bishwe”. Yongeyeho ko abandi bantu bane b’impunzi bakomeretse.

ONU ntiyasobanuye uwagabye icyo gitero, ariko guverinema ya Etiyopiya ni yo yonyine ifite ububashwa bwo kugira indege muri ako karere.

Umuvugizi wa guverinema, Legesse Tulu n’umuvugizi w’igisirikare, Getnet Adane, ntibahise baboneka ngo bagire icyo bavuga babisabwe. Guverinema mbere yari yakunze guhakana ibyo kwibasira abasivili.

Abantu 146 barishwe kandi 213 bakomerekejwe n’ibitero by’indege mu ntara ya Tigreya kuva taliki 18 y’ukwezi kwa 10 nk’uko inyandiko yateguwe n’imiryango itanga imfashanyo, ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza byabonye ikopi, ibigaragaraza.

Abanyeritreya bagera mu 150,000 b’impunzi baba muri Etiyopiya kandi bamwe bagiye bibasirwa n’impande zombi ziri mu bushyamirane. Banafungiwe imfashanyo igihe cy’amezi akurikiranye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG