Igitabo kitwa “Inkundura: amateka y’intambara ya ruhekura yakuyeho igitugu ikimika ikindi” cyanditswe na Yohani Batisita Nkuliyingoma. Ni umunyarwanda uba I Buruseli mu Bubiligi.
Umunyamakuru waje kuba umwe mu bagize guverinoma nyuma ya jenoside mu Rwanda, bwana Nkuliyingoma yanditse igitabo mu Kinyarwanda cyateye abantu kwibaza byinshi.
Mu kiganiro Dusangire Ijambo kw’Ijwi ry’Amerika, turamuha ijambo atubwira muri make ibikubiye muri icyo gitabo.Abo barimo senateri Antoni Mugesera uri I Kigali mu Rwanda ndetse na bwana Alain Patrick Ndengera utuye I Montreal muri Canada.