Uko wahagera

Igitabo Gikemanga Imiyoborere ya Trump Kiragurwa Cyane


Kopi y'igitabo "Fear" Gikemanga Imiyoborere ya Trump
Kopi y'igitabo "Fear" Gikemanga Imiyoborere ya Trump

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, igitabo kivuga ku ntege nke mu miyoborere n’ihuzagurika mu gufata ibyemezo bya Perezida Donald Trump, cyageze ku isoko kuri uyu wa kabiri, ni cyo kigurwa cyane.

Icyo gitabo cyanditswe n’umunyamakuru w’inzobere mu bucukumbuzi bw’amakuru Bob Woodward, avuga ku buryo Trump ayoborana igihunga mu gihe cy’amezi 20 amaze ku butegetsi.

Icyo gitabo cyahise cyamaganwa na Prezida Trump mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko uyu munyamakuru agamije kumwibasira gusa.

Mu bihe byashize, umunyamakuru Woodward yanditse no ku bandi ba perezida barindwi babanjirije perezida Trump ku buyobozi mu gihe cy’imyaka 50 ishize.

Uyu munyamakuru yamenyekanye kandi mu nkuru z’ubucukumbuzi zikurikirana yasohoye mu kinyamakuru The Washington Post agaragaza ruswa yarimo ishinga imizi muri White House bigatuma uwari Perezida Richard Nixon yeguzwa ku mwanya we mu mwaka w’1974.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG