Umuhanzi w’umunyarwanda Fransisiko Saveri Gasimba Munezero yaraye yegukanye igihembo kitiriwe “Kadima” kubera igitabo cy’inkuru ndende yitwa “Gasharu: Hagati y’isi n’ijuru “yanditse.
Mwalimu Faransisiko Saveri Gasimba Munezero yigisha mw’Ishuri Rikuru nderabarezi rya Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi yabajije porofeseri Gasimba uri I Kigali mu Rwanda uko icyo gihembo giteye.