Uko wahagera

Igisirikare muri Misiri Cishe 12 Bakekwa Kuba mu Mitwe Igwanya Reta


Ikarata y'ahaherereye agace ka Giza muri Misiri

Minisiteri y’umutekano mu Misiri iravuga ko igisirikare cy’igihugu cyishe abantu 12 bakekwa kuba abarwanyi b’umwe mu mitwe irwanya ubutegetsi. Cyabatsinze hafi y’umurwa mukuru Cairo kuri uyu wa mbere.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’umutekano mu Misiri riravuga ko bari abo mu mutwe witwa Hasm ufitanye isano n’uwa ‘Muslim Brotherhood’ cyangwa ‘Abavandimwe b’Abislam’. Ryavuze ko basanze intwaro, n’ibisasu biturika ahari ibirindiro bibiri by’uwo mutwe bagabyeho ibitero.

Ibyo bitero byagabwe hashize umunsi umwe igisasu cyari giteze ku nzira giturikirije bisi ya ba mukerarugendo hafi y’imva zashyingurwagamo abami ba kera ahitwa Giza. Icyo gisasu cyakomerekeje abantu 17.

Abategetsi bavuze ko iyo bisi yari itwaye abantu 28 biganjemo abo muri Afurika y’Epfo. Videwo ikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana iyo bisi iswanyuka. Ubutegetsi bwatangaje ko Ambasaderi w’Afurika y’Epfo mu Misiri Vusi Mavimbela n’abo bari kumwe bagiye gusura inkomere ziri mu bitaro.

Mu kwa 12 aha hantu haguye abanya Vietnamu 3 n’umunyamisiri wari ubayoboye bahitanywe n’igisasu cyaturikirije bisi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG