Uko wahagera

Igisirikare cya Kameruni Cyabohoje Abasivili Icyenda


Igisirikare cya Kameruni cyabohoje abasivili icyenda bavuga ko bari bamaze amezi hafi abiri baragizwe imbohe n’abitandukanyije bo mu gice cy’igihugu kuvugwamo ururimi rw’Icyongereza. Bamwe mu babohojwe bavuga ko bakorewe iyica rubozo harimo gucibwa amatwi n’intoki.

Abantu babarirwa muri mirongo uyu munsi kuwa mbere basuye inkambi ya gisilikare mu mujyi uvugwamo icyongereza wa Bamenda. Abayisuye bavuze ko bari bagiye kureba niba bene wabo bari mu babohojwe n’ingabo za Kameruni kuwa gatandatu.

Igisilikare cyavuze ko bose uko ari icyenda ari ab’igitsina gabo bafite hagati y’imyaka 16 na 27 y’amavuko. Peter Atteh w’imyaka 24 yavuze ko yashimutiwe mu mudugudu wa Pinyin n’abagabo bafite imbunda kw’italiki ya 23 y’ukwezi gushize kwa gatatu. Avuga ko abitandukanyije bamushinjaga gukorana n’igisilikare, ubwo yari yanze kwifatanya nabo. Avuga ko ubwo yari imbohe yabayeho ubuzima bubi cyane birengeje kamere. Yakaswe intoki esheshatu ubwo yagerageje guhunga bikanga.

Abitandukanyije bavuze ku mbuga nkoranyambaga ko abashimuswe bari abanyarugomo ko atari abarwanyi babo, ibyo cyakora igisirikare kirabihakana. Ababohojwe bose byabonekaga ko bananiwe, bashonje kandi bari bameze nabi. Babiri baciwe amatwi. Abandi babiri bigeze kugirwa ingwate, bavuze ko bamaze amezi abiri barashimuswe kandi ko barindwi mubo bari kumwe, barekuwe nyuma y’uko imiryango yabo itanze ingurane.

Atteh wabohojwe n’igisirikare yavuze ko batatu mu bari bagizwe ingwate bakemera gufatanya n’abarwanyi, batakorewe iyica rubozo. Abaturage cyakora bavuga ko n’ubwo bashaka kubaho bidegebya, igisilikare kigomba kumenya gutandukanya umusivili n’umurwanyi. Bakavuga ko babonye imirambo ibiri y’abasivili nyuma y’umukwabu w’abasiririkare. Bakavuga ko abasivili benshi batawe muri yombi kandi bane bakorewe iyicarubozo banyarukanwa n’abaturage ku bitaro by’i Pinyin.

Cyakora umuyobozi w’ingabo zihanganye n’abitandukanyije mu ntara yo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kameruni, Nka Valere, avuga ko ingabo ze nta kibi zakoze.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG