Uko wahagera

Igikomangoma Philip Umugabo w'Umwamikazi w'Ubwongereza Yitabye Imana


Igikomangoma Philip, umugabo w'umwamikazi w'Ubwongereza, yitabye Imana.

Philip yari ashigaje amezi abiri kugira ngo yuzuze imyaka ijana y'amavuko. Mu kwezi kwa kabiri, yagiye mu bitaro kubera ibibazo by'umutima. Yahamaze ukwezi, ahava ku italiki ya 16 y'ukwa gatatu gushize, asubira mu rugo iwe, mu ngoro yitwa Windsor Castle, ari naho umwamikazi Elisabeth II akorera. Ni ho yatabarukiye.

Abongereza bamuziho ko yavugaga ikimuri ku mutima nta mbereka. Bamwe barabimukundira, bumva ko ashobora kuba yarabwizaga ukuri umwamikazi bari mu muhezo. Abandi baramugayaga, bavuga ko atagira ikinyabupfura, asuzugura, ndetse ko hari igihe yakoreshaga imvugo ipfobya abagore, n'irimo ivanguramoko.

Philip akomoka mu muryango w'ibwami wo mu Bugereki. Ise umubyara, igikomangoma Andreya, yavaga indi imwe n'umwami w'Ubugereki. Ubwami bwahiritswe mu Bugereki Philip ari umwana w'umwaka n'igice. Umuryango we wabanje guhungira mu Bufaransa, nyuma baza kujya kuba mu Bwongereza.

Yashyingiranywe na Elisabeth mu 1947, imyaka itanu mbere y'uko Elisabeth aba umwamikazi, asimbuye se George VI wari umaze kwitaba Imana mu 1952. Bafitanye abana bane, abuzukuru umunani, n'abuzukuruza icyenda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG