Nyuma y’icyumweru kimwe igihugu cy’Uburundi gifunze imipaka yacyo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya virusi ya Corona, bamwe mu baturage b’Abanyekongo batuye mu mujyi wa Uvira bakeneraga ibinyobwa n’ibiribwa bivuye mu Burundi baravuga ko ibiciro byabyo byazamutse kuko ntaho binyuzwa ngo bigere muri Congo.
Ku mupaka wa Kavimvira igihugu cya Kongo gihana imbine n’icy' Uburundi nta rujya n’uruza rw’ibinyabiziga bitwara ibicuruzwa biharangwa.
Kuri centre y’ubucurizi ya Mulongwe ahari ibigega by’inzoga n’amazi ndetse n’ifu bitutuka mu Burundi, abacuruzi babicuruza bemeza ko ibiciro byabyo byiyongereye kubera gufungwa kw’imipaka y’igihugu cy’Uburundi
Uku gufungwa kw'imipaka y’Uburundi byagize ingaruka kandi kuri bamwe mu batwara imizigo bakoresheje amagare kuko bamaze iminsi itanu batabona ibicuruzwa biva i Burundi.
Bamwe mu bacuruzi bahoreza ndetse bakakira amafaranga avuye i Burundi bakoresha ikoranabuhanga rya Lumi cash na bo bavuga ko gufungwa kw’umupaka w’Uburundi byabagizeho ingaruka kuko ntaho bavana amafaranga
Twagerageje kuvugisha umuyobozi ushinzwe ubukungu mu mujyi wa Uvira kugirango atubwire icyo bari gukora kugirango bafasha abaturage ba uvira bavuga ibiciro by’ibicuruzwa byiyongereye kubera imipaka y’igihugu cy’Uburundi ifunzwe ntibyadukundira
Facebook Forum