Uko wahagera

Abafite Ubumuga Basaba Leta Imfashanyigisho Zihariye


Umwe mu bafite ubumuga agendera mu kagare
Umwe mu bafite ubumuga agendera mu kagare

Mu Rwanda, abana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bahura n'ibibazo byo kuganira n'abalimu mu mashuli

Imiryango inyuranye ihagarariye abafite ubumuga butandukanye, mu Rwanda irishimira intambwe bagenda batera, nko kubakwa ibikorwa remezo bibafasha kugera hose. Gusa iyo miryango ivuga ko bagihura n’ikibazo gikomeye mu myigire. Ibyo babitangaje kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga.

Iyi miryango igaragaza ko mu mashuri yo mu Rwanda hataragezwa imfashanyigisho zihariye ku bana bafite ubumuga, ndetse ko no kubona abalimu bahuguriwe kwigisha abo bana bikiri ingorabahizi.

Mu kiganiro abagize iyi miryango bahaye itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, buri muryango wagaragaje imbogamizi abo uhagarariye uhura nazo mu mwigire y’abana.

Samuel Munana uyobora ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga agaruka ku ngorane abana bafite ubwo bumuga bahura nazo mu myigire yabo. Nko kuba batabasha kuvugana neza n'ababyeyi kuko batumva ururimi rw'amarenga.

No mu mashuli ntibabasha gukurikira neza kubera nyine ikibazo cy'uko abalimu batabona uburyo bwo kubasobanurira bityo bakabimura kubera ko gusa babagiriye impuhwe.

Izi mbogamizi abafite ubu bumuga bahura nazo, bazihuriyeho n’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Nteziryayo Peter umuyobozi w’ishuri rya Gatagara, rimwe mu ryigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, we asobanura ko amashuri y’aba bana akiri make mu gihugu.

Ibibazo byagaragajwe n’abahagarariye imiryango inyuranye yita ku bibazo by'abamugaye, byiyongeraho ibiterwa n’imiryango aho hari imiryango igiheza abana bafite ubumuga. Ikibazo cyavuzwe cyane n’uhagarariye abatabona Bwana Mukeshimana Jean Marie Vianney ukorera umuryango w’ubumwe nyarwanda bw’abatabona. Ni ikibazo cy'ihezwa abafite ubumuga bamwe bakorerwa n’imiryango yabo.

Nubwo biri uku ariko, Leta yatangiye kwita kuri ibi byiciro ishyiraho gahunda zabo zihariye, ababyitabiriye mbere bakagira babyeyi babashyigikira, ubu bageze kure.

Madame Mukanziza Venantie ufite ubumuga bwo kutabona, afashishwe n’ababyeyi be na Leta, ubu yarangije kwiga muri Kaminuza. Mukanziza ni umugore wubatse afite umugabo n'abana bane, kandi yemeza ko yiteje imbere nubwo abana n’ubumuga bwo kutabona.

Imibare y'ubushakashatsi buheruka gukorwa n'ikigo c’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, igaragaza ko kugeza ubu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku bihumbi 445256.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG