Uko wahagera

Icuruzwa ry'Abantu Riracyari Ikibazo cy'Ingorabahizi mu Biyaga Bigari


Bamwe mu bigeze gufatwa bakekwaho gusohoka mu Burundi mu buryo budakurikije amategeko.
Bamwe mu bigeze gufatwa bakekwaho gusohoka mu Burundi mu buryo budakurikije amategeko.

Ukudahuza amategeko kw'ibihugu byo mu karere ku ngingo irebana no kujya gushaka akazi gaciriritse mu bihugu byo hanze, biracyari imbogamizi ikomeye mu gukumira ubucuruzi bw'abantu mu karere k'ibiyaga bigali.

Ibyo byemejwe n'ambasaderi w'Uburundi muri Uganda Epiphanie Kabushemeye mu kiganiro yagiranye n'Ijwi ry'Amerika ku byerekeye ikibazo cy'abakobwa bakomeza kwambuka bava mu Burundi mu buryo butemewe n'amategeko bajya gushakira akazi mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati.

Yemeza ko kuba mu bihugu bimwe hari amategeko yemerera abantu kujya mu bihugu byo hanze gukora imirimo iciriritse mu gihe mu bindi bihugu ayo mategeko atariho, bituma gukumira icuruzwa ry'abantu bigorana.

Mu Burundi hakomeje kuvugwa ikibazo cy'abashaka kwihisha inyuma y'ubu bucuruzi bagakura abantu muri icyo gihugu mu buryo butemewe n'amategeko, cyane cyane abakobwa n'abagore.

Abagera kuri 42 muri bo baherutse gufatirwa muri Uganda aho biteguraga kunyura. Ignatius Bahizi umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika i Kampala muri Uganda, yavuganye ku buryo burambuye na ambasaderi Epiphanie Kabushemeye kuri icyo kibazo. Umva uko abisobanurira Venuste Nshimiyimana ukorera mu biro by'Ijwi ry'Amerika i Londres mu Bwongereza.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:50 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG