Uko wahagera

Ibitigiri vy'Abahitanywe n'Imyuzure muri Brezile Vyongerekanye


Isanamu y'imyuzure muri Brezile
Isanamu y'imyuzure muri Brezile

Umubare w’abantu bahitanywe n’umwuzure ukabije muri Leta ya Bahia mu gihugu cya Brezile wazamutse. Uwo mwuzure wabaye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Brezile umaze guhitanga abantu 20, mu gihe guverineri wa Leta ya Bahia yatangaje ko ari yo makuba akabije abaye mu mateka y’iyo leta. Yanavuze ko abatabazi barimo kwitegura guhangana n’indi mvura izagwa muri iyi minsi iri imbere.

Leta ya Bahia hafi yose, ituwe n’abantu bagera kuri miliyoni 15, yahuye n’ingaruka z’imyuzure yamaze ibyumweru, nyuma y’amapfa y’igihe kirekire yaje gukurikirwa n’imvura nyinshi. Imyuzure mu bice bimwe yari yakajije umurego mw’ijoro ryabanjirije Noheli no mu gitondo cya Noheli nyuma y’uko ingomero ebyiri zinaniwe gutega amazi, bituma abaturage bashakisha ahantu hari ubutaka bwegutse.

Abakozi b’ubutabazi bazengurutse umujyi wa Itabuna, mu majyepfo ya Leta ya Bahia, bari mu twato duto. Bagendaga bakura abaturage mu ngo zabo. Abo barimo n’abari basohotse mu mazu banyuze mu madirishya yo muri etaje ya kabiri.

Guverineri wa Bahia, Rui Costa, kuri Twitter yavuze ko komine 72 ziri mu bihe bidasanzwe. Mw’ijambo yavugiye kuri televiziyo, Costa yahuje ibyabaye, ku ruhande rumwe, n’amakosa yagiye akorwa ku gihe cy’imyaka myinshi. Aha yavugaga ku bijyanye n’ibikorwa remezo no gutegura umujyi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG