Uko wahagera

Ibitero ku Kigo c'Ingabo z’Urugaga Ruyobowe n’Amerika muri Iraki


Abasirikare ba Iraki my myimenyerezo mw'ikambi ya Basmaya yatewe .

Igisilikare cya Iraki uyu munsi kuwa kabiri cyatangaje ko ibisasu bya roketi bibiri byarashwe ku kigo cya gisilikare kiri mu majyepfo ya Baghdad. Ni ikigo gicumbikiye ingabo z’urugaga ruyobowe n’Amerika n’abasilikare b’umuryango wa OTAN batanga imyitozo ya gisilikare.

Itangazo ry’ingabo za Iraki ntirivuga niba hari abo ibyo bisasu byahitanye. Izo roketi zakubise ikigo cya Basmaya, ahari ingabo z’urugaga zirimo izaturutse mu gihugu cya Esipanye zagiye kwifatanya guhangana n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu.

Indi roketi yatewe mu cyumweru gishize ku nkambi ya gisilikare ya Taji mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Iraki, yahitanye abilikare b’Amerika babiri n’Umwongereza wari ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi. Abandi 14 barakomeretse.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yegeka ibyo bitero ku barwanyi bakorera Irani bari muri Iraki.

Ingabo z’Amerika zagabye ibitero byo kwihimura kuwa kane no kuwa gatanu ku bubiko by’intwaro z’umutwe wa Kataib Hezbolla ushyigikiwe na Irani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG