Uko wahagera

Israel Yasubukuye Ibitero Igaba ku Mutwe wa Hamas


Ibisasu bya Isiraheli byangije ibintu byinshi mu karere ka Gaza
Ibisasu bya Isiraheli byangije ibintu byinshi mu karere ka Gaza

Israeli iratangaza ko yongeye gusubukura ibitero igaba ku mutwe wa Hamas mu karere ka Gaza, amasaha make imaze kwemerera Misiri ko igiye kuba ihagaritse ibyo bitero.

Igisirikare cya Israeli cyatangaje ko cyari cyahagaritse ibitero igihe cy’amasaha atandatu, ariko kiza kwisubiraho nyuma yaho Hamas irashe za roketi zigera kuri 50 ku butaka bwa Israeli.

Ubwo yasuraga uduce twibasiwe nizo roketi, ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Israeli John Lieberman yagaragaje ko igihugu cye kidashobora guceceka igihe kigabwaho ibitero. Kuri we ngo bafite uburenganzira bwo kwirwanaho.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika John Kerry nawe yanenze Hamas kuba yanze kubahiriza icyemezo cyo guhagarika ibitero no guha agahenge abaturage.

Bamwe mu bayobozi ba Hamas bagaragaje ko uwo mutwe utarafata icyemezo ku byasabwe na Misiri. Abakuriye inzego za gisirikare muri uyu mutwe bo bavuga ko batemera icyifuzo cya Misiri, kuko byagaragaza ko batsinzwe urugamba.

Misiri yari yasabye ko habaho guhagarika ibitero, bigakurikirwa n’ibiganiro hagati y’impande zombi.

XS
SM
MD
LG