Uko wahagera

Ibitero by'Inyeshamba Biriyongera muri Mozambique


Ikarata ya Mozamique
Ikarata ya Mozamique

Mu mashyamba y’inzitane mu majyaruguru ya Mozambique, intambara irimo gufata intera ihanganyishije abasilikare n’inyeshyamba. Irirmo gutesha imiryango ingo zayo, irasenya imidugudu.

Imyaka ibiri yose, abarwanyi ba kiyisilamu bagaba ibitero ahitwa Cabo Delgado, ntibigeze bigamba ibyo bitero. Gusa batera intara yiganjemo abayisilamu mu gice cy’igihugu gicukurwamo imyuka ya gazi.

Abo barwanyi, abategetsi bita abanyarugomo, batangiye ahanini bibasira abaturage b’abasivili.Ibyo bitero byahitanye amagana.

Muri aya mezi, ubushyamirane bwafashe intera yo hejuru. Ingabo za Mozambique zisubije iyo ntara zifashijwe n’abasilikare bigenga bava mu Burusiya. Ni mu gihe imitwe y’abarwanyi ba kiyisilamu yigambye ibitero byayo bya mbere muri ako karere.

Ubu, bose baremeranywa ko urugomo i Cabo Delgado rwageze ku ntera yo hejuru, kuva ibitero by’inyeshyamba byadutse mu 2017.

Mu kwezi gushize kwa 11 honyine, habaye imitero 31 nk’uko amakuru aturuka mw’isosiyeti y’amahanga itanga inama mu by’umutekano muri Mozambique abivuga. Ni uwo mubare uri hejuru kuva abarwanyi batangiye kugaba ibitero.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG