Uko wahagera

Ibikorwa byo Gushakisha Abakinyi 12 Birakomeje muri Thailande


Hamwe mu hari kurondererwa aboba bahitanywe n'imyuzurira
Hamwe mu hari kurondererwa aboba bahitanywe n'imyuzurira

Muri Thailande ibikorwa byo gushakisha no gutabara abasore b’abakinnyi b’umupira w’amaguru 12 hamwe n’umutoza wabo birakomeje. Bikekwa ko bari mu buvumo bwibasiwe n’umwuzure. Ibyo bikorwa bigeze ku munsi wa gatatu

Amakuru y’ibura ry’abo bana n’umutoza waboyatangajwe kuwa gatandatu. Abategetsi babonye amagare n’ibikoresho by’umukino w’umupira w’amaguru, ku muryango w’ubwo buvumo, Tham Luang.

Buherereye mu ntara y’amajyaruguru ya Chaing Rai. Abategetsi bakeka ko iyo kipi yafatiwe mu buvumo n’amazi yiyongereye bitutse ku mvura nyinshi yaguye.

Abatabazi barimo abasilikare bazobereye kwibira mu mazi, barimo kugerageza kugera mu cyumba kinini cy’ubwo buvumo, aho bikekwa ko abo bahungu n’umutoza wabo baba baragiye kwihisha.
Ubwo buvumo bukunze kwibasirwa n’imyuzure mu bihe by’imvura muri Thailand. Ni ibihe bitangira mu kwezi kwa gatandatu bikageza mu kwezi kwa cumi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG