Uko wahagera

Ibibombe Bikomeje Guhitana Abasivili muri Siriya


Ababyiboneye bavuga ko bumvise urusaku rwinshi rw’urusasu nyuma y’ibyo bibombe.

Abategetsi ba Syria bavuga ko ibibombe bibiri by’ubwiyahuzi byikubise I Damas byahitanye abantu 44, bikomeretsa abandi bagera ku 150. Televiziyo ya leta ya Syria itangaza ko abateye izo bombe ebyeri bakoresheje imodoka zuzuye ibintu biturika, bagaba ibitero ku mazu abiri ya leta ashinzwe iby’umutekano.

Ababyiboneye bavuga ko bumvise urusaku rwinshi rw’urusasu nyuma y’ibyo bibombe. Abategetsi ba Syria bavuga ko abarwanyi ba Al-Qaida bashobora kuba ari bo bagabye ibyo bitero. Uwungirije minisitiri w’ububanyi n’amahanga yabwiye abanyamakuru ko ibyo bibombe ari ikimenyetso cy’uko ibyo guverinoma imaze igihe ivuga ko abakoresha iterabwoba ari bo bari inyuma y’ubwicanyi bukorwa n’amashyaka atavuga rumwe na leta.

Hagati aho, Leta zunze ubumwe z'Amerika yamaganye ibitero bya bombe byagabwe taliki ya 24 y'ukwa kabiri mu 2012, kandi ivuga ko Syria igomba gukora ku buryo ibyo ibyo bitero bitagomba kuzitira intumwa z’umuryango w’Ibihugu by’Abarabu gukomeza akazi kazoo. Libani nayo yamaganye ibyo bitero. Indeberezi za mbere zigize itsinda ry’izo ntumwa zageze muri Syria taliki ya 23 y’ukwa kabiri umwaka wa 2012.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yavuganye n'impuguke ebyeri z'abanyarwanda kuri iki kibazo.

XS
SM
MD
LG