Mu ijoro ryakeye i Yerusalemu habaye imirwano n’ibindi bikorwa by’urugomo byari bishyamiranije Abanyapalestina n’Abayisilayeli. Uku gushyamirana kwazamuye umwuka mubi mu mujyi mutagatifu, kandi biba mu gihe abayisilamu bari mu kwezi kwa Ramazani.
Nyuma gato y’amafunguro abayisilamu basanzwe bafata izuba rirenze iyo bari mu kwezi gutagatifu kwa Ramazani, azwi nka Iftar, Abanyepalestina bahise bacakirana na polisi ya Isirayeli ku rurembo rwa Damasi. Videwo yagaragaye kuri rumwe mu mbuga nkoranyambaga rwa TikTok yerekanye umunyapalestina akubita umuyahudi hafi y’aho bategera gali ya moshi i Yerusalemu. Ibi byatumye habaho igisa n’imyigaragambyo y’Abayisirayeli bahamagarira Leta ko polisi igomba gushyira ingufu mu guhashya ibyo bikorwa.
Abanyapalestina bo bavuga ko igipolisi cya Isirayeli cyababujije gukora amateraniro basanzwe bakora mu bihe by’ukwezi kwa Ramazani ku rurembo rwitiriwe Damasi, mu mujyi mutagatifu. Igipolisi cya Isirayeli cyateye gerenade, kinakoresha amazi mu rwego rwo gutatanya Abanyapalestina, nyuma nabo baje kubasubiza bakoresheje ibintu biturika.
Aha hantu habereye uku gushyamirana, ni ahantu ubusanzwe Abanyapalestina bakunda kuruhukira basoje amasengesho ya ni mugoroba, ariko Abanyayisilayeli bo ntabwo babikozwa.
Gusa, polisi hamwe n’umuvugizi wayo ntibigeze batanga impamvu bashyizeho izo bariyeli. Mu itangazo yasohowe mu minsi ishize, Polisi ya Isirayeli yavugaga ko bafunze Abanyepalestina benshi babashinja gutera amabuye no gusagarira abapolisi.
Isirayeli ivuga ko umujyi wose wa Yeruzelemu, ari umurwa mukuru wayo, harimo n’igice cy’iburasirazuba yigaruriye mu ntambara yo muri 1967.
Abanyapalestina barashaka gufata agace kamwe ka Yerusalumu y’iburasirazuba karimo abayisilamu, abakristo n’abayahudi bakakagira umurwa mukuru wa Leta nshya.
Facebook Forum