Uko wahagera

Hosni Mubarak Wategetse Misiri Imyaka Hafi 30 Yitabye Imana


Hosni Mubarak
Hosni Mubarak

Hosni Mubarak wategetse Misiri igihe cy’imyaka hafi 30 yitabye Imana ku myaka 91.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye bwa mbere atangajwe kuri televiziyo y’Igihugu. Mubarak yavanwe ku butegetsi mu 2011, nyuma y’imyigarambyo yamaze iminsi 18 mu ruhererekane rw’imyigaragambyo yabaye mu bihugu by’abarabu yiswe Arab Spring.

Mbere yo kuba umukuru w’igihugu, Mubarak yagiye azamurwa mu mapeti ubwo yari mu ngabo zirwanira mu kirere, nyuma aza kuba na Ministiri w’Ingabo.

Igihe yamaze k’ubutegetsi yaranzwe no gutegekesha igitugu. Mubarak yafatiye ibyemezo bikomeye intagondwa z’abayisilamu ubwo zatangizaga urugomo mu myaka ya 90, urugomo rwaguyemo amagana y’abantu barimo na bapolisi, abasilikare, abasivile ndetse n’abamukerarugendo baturukaga mu bindi bihugu.

Yamenyekanye nk’umutegetsi warwanye intambara zamaze igihe ashaka kurandura imitwe ya kiyisilamu, na muvoma z’abarabu zakoreraga hirya no hino ariko zifite inkomoko mu Misiri.

Mu myaka igera hafi kuri 30 Mubarak yayoboye Misiri, bivugwa ko yaranzwe na ruswa.

Yakuwe ku butegetsi mu kwezi kwa kabili mu 2011. Icyo gihe visi Prezida Omar Suleiman yatangaje ko Mubarak atakiri Prezida avuga ko igihugu kiyoborwa n’igisirikare.

Mubarak n’umuryango we bahise bahungira aho bafite inzu hafi y’inyanja itukura. Nyuma perezida Mubarak hamwe na ministiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Habib Al-Adly barafashwe barafungwa, nyuma ariko urukiko rukuru rubagira abere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG