Uko wahagera

Hong Kong: Imyiyerekano Imaze Amezi 5 Iriko Ifata Iyindi Ntera


Imyigaragambyo imaze amezi atanu muri Hong Kong yarasiwemo umuntu, ibitaro avurirwamo bivuga ko amerewe nabi.

Uwo muntu wari mu bigaragambyaga yarashwe na polisi ya Hong Kong, kuri uyu wa mbere. Ni imyigaragambyo irimo gufata intera ikomeye y’abashyigikiye demokarasi.

Videwo yerekanywe igaragaza umwofisiye mu gipolisi atunga imbunda umuntu wari wihinduranyije, ubwo yageragezaga kumuta muri yombi.

Uwo mu polisi yahise arekurira isasu ku wundi muntu wari wambaye imyenda y’umukara wari uje abegera.

Polise ya Hong Kong yemeje ko umwe mu bigaragambyaga yarashwe. Abategetsi mu bitaro arimo kuvurirwamo bavuze ko uwo muntu amerewe nabi cyane.

Iryo rasa ribaye mu gihe imyigaragambyo yo mu mpera z’icyumweru, ituma akajagari kamaze amezi atanu ku butaka bw’Ubushinwa bwabaye isibaniro, gakomeza kuri uyu wa mbere.

Amatsinda mato y’abantu bari bihinduranyije yafunze imihanda aho ihurira hatandukanye. Yafunze imihanda ya gari yamoshi kandi yangije ibikorwa byinshi by’ubucuruzi.

Polise, yasubije ibarasamo ibyuka biryana mu maso, ibateramo amazi kugira ngo ibatatanye mu bice bitandukanye by’umujyi, harimo n’igice kirimo kaminuza politechnique ya Hong Kong.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG