Uko wahagera

Hong Kong: Abigaragambya Banze Kuva kw’Izima


Abigaragambya muri Hong Kong
Abigaragambya muri Hong Kong

Umuyobozi wa Hong Kong, Carrie Lam, uyu munsi yavuze ko Ubushinwa “bwumva, bwubaha kandi bushyigikiye” icyerekezo cya guverinema ye, cyo guhagarika umushinga w’itegeko ryo guhererekanya abashakishwa n’ubutabera, umaze amezi atatu uteje imyigaragambyo y‘abashyigikiye demokarasi.

Lam yabwiye abanyamakuru ko icy’ingenzi ari ukwibanda kw’ihagarikwa ry’imyigaragambyo yagiye yiyongeramo urugomo no kugarura amahoro muri Hong Kong. Yavuze ko afite icyizere ko abari mu myigaragambyo basobanukirwa ko urugomo rurimo kugira ingaruka ku mujyi no ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage.

Lam yaganiriye ku zindi ngamba yizeye ko zizatuma ibiganiro bishoboka ku cyateje amakimbirane i Hong Kong. Cyakora nta kimenyetso yagaragaje cy’uko yemeye ibyo abigaragambya basaba byose.

Kw’ikubitiro bihereje imihanda mu kwezi kwa gatandatu mu myigaragambyo ituje basaba ko ihagarikwa ry’umushinga w’itegeko ryo guhererekanya abashakishwa n’ubutabera. Ni itegeko ryari gutuma abakekwaho ibyaha by’urugomo boherezwa mu Bushinwa kuburanishwa n’inkiko zigengwa n’ubuyobozi bw’Ishyaka rya gikomunisiti.

Ibindi bine basaba mu myigaragambyo birimo iperereza ryigenga ku rugomo rwa polise ku bigaragambya, irekurwa ry’impfungwa nta kindi gisabwe, gudafata abigaragambya nk’abagambiriye guhungabanya umutekano, no kureka abanyahongkong bakihitiramo abayobozi babo.

Abigaragambya bavuze ko kuba Lam ahagaritse umushinga w’itegeko ryo guhererekanya abashakishwa n’ubutabera bije byaratinze cyane. Indi myigaragambyo iteganyijwe kuwa gatandatu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG