Uko wahagera

Hakomeje Gushakishwa Icyahuza Abanyasudani Nyuma ya Kudeta  


Abanyagihugu bo muri Sudani mu Myiyerekano
Abanyagihugu bo muri Sudani mu Myiyerekano

Abategetsi muri ONU, bakomeje gushakisha uburyo bwakoreshwa mu guhuza abanyasudani n’icyakurikiraho, nyuma y’uko minisitiri w’intebe akuweho, abantu amagana bakihereza imihanda basaba ko hasubiraho ubuyobozi bwa gisivili.

Abantu benshi bagaragarije jenerali Abdel Fattah al-Burhan ko batamushyigikiye, ubwo yakuragaho guverinema ya minisitiri w’intebe Abdalla Hamdok kuwa mbere w’icyumweru gishize, akanata muri yombi abanyapolitiki bakomeye. Imihanda cyakora ahanini yarimo umutuzo kuri iki cyumweru.

Ku rubuga rwa Twitter: Intumwa yihariye ya ONU kuri Sudani, Volker Perthes yagize ati: “Twaganiriye ku buryo bwo guhuza abanyasudani n’inzira ibintu bigomba kunyuzwamo. Nzakomeza kubishyiramo ingufu n’abandi banyasudani bireba”.

Perthes yavuze ko Hamdok yari ari “mu rugo iwe aho ameze neza ariko akomeje gufungishwa ijisho”.

Ibikorwa by’umuryango w’abibumbye byo guhuza banyasudani, byatangajwe mbere y’imyigaragambyo yo kuwa gatandatu. Nyacyabivuyemo cyashyizwe ahagaragara.

Icy’ingenzi cyumvikanyweho mu biganiro nk’uko abanyepolitiki bari babirimo babivuze, ni ibyasabwe ko Hamdok ahabwa ububasha bwuzuye bwo gukora umumo we kandi agashyiraho guverinema igizwe n’impuguke zitari abanyepolitiki.

Hamdok yasabye ko abafunzwe barekurwa kandi ibyakurikizwaga ku buyobozi bwariho mbere ya Kudeda, bikubahirizwa, mbere y’uko hagira indi mishyikirano iba.

(Reuters)

=================================

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG