Uko wahagera

Guverinoma Ebyeri Zagushijwe n'Ikibazo cy'Ubukungu mu Burayi


Ba ministri b’intebe b’Ubugereki n’Ubutaliyani beguye ku mirimo yabo basimburwa bidatinze n’impuguke mu by’ubukungu n’imari, bafite intego yo kugarura ikizere cy’abaturage n’amasoko y’imari.

Mu cyumweru kimwe gusa, ibihugu bibiri by’umuryango w’ubumwe bw’uburayi byahutiye guverinoma zabyo kuvaho. Ntibyaturutse kuri kudeta nk’izimenyerewe muri Afurika. Ntibyatewe n’imvururu nk’izabaye mu bihugu by’Abarabu kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ahubwo byaturutse kw’igwa ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage ndetse n’igitutu cy’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.

Ba ministri b’intebe b’Ubugereki n’Ubutaliyani beguye ku mirimo yabo basimburwa bidatinze n’impuguke mu by’ubukungu n’imari, bafite intego yo kugarura ikizere cy’abaturage n’amasoko y’imari. Mu kiganiro Dusangire Ijambo, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi yaganiye n’impuguke ebyeri bungurana ibitekerezo kuri icyo kibazo cy’ubukungu mu Burayi.

Muri icyo kiganiro, murumva bwana Yozefu Ngarambe, impuguke mu by’ubukungu uba I Parisi mu Bufaransa na porofeseri Leonce Ndikumana wigisha ubukungu muri kaminuza ya Massachussetts Amherest inaha muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

XS
SM
MD
LG