Uko wahagera

Gusobanurira Sena Ivyaha Trump Arerwa Vyinjiye mu Munsi wa Kabiri


Uyu munsi, abashinjacyaha b’Umutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko y’Amerika-Congress baratangira umunsi wa kabili wo gusobanura ibyaha barega Perezida Trump muri Sena.

Bamushinja gukoresha umwanya w’umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite za politiki, no gutambamira imikorere y’inteko ishinga amategeko. Uyu munsi, baribanda ku masano y’ibi byaha bamurega n’amategeko n’itegeko nshinga.

Ejo ku munsi wa mbere, basobanuye ingengabihe y’ibikorwa bya Perezida Trump bemeza ko bigaragaza uko yakoze ibi byaha. Abashinjacyaha barega Perezida Trump ko yatindije mu mwaka ushize imfashanyo ya gisilikali y’amadolari hafi miliyoni 400 Leta zunze ubumwe z’Amerika yari yarageneye igihugu cya Ukraine. Bemeza ko yashakaga ko mbere yo kurekura iyo mfashanyo perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yagombaga kubanza kumukorera anketi kuri Joe Biden, wigeze kuba visi-perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Umuhungu wa Joe Biden, Hunter Biden, yigeze gukora mu nama y’ubuyobozi bw’ikigo gikucura umwuka w’ingufu, gaz, cyitwa Burisma kiregwa ko cyamunzwe na ruswa.

Icyo gihe Joe Biden yari visi-perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Perezida Trump avuga ko Joe Biden yakingiye ikibaba umuhungu we. Abashinjacyaha bavuga ko Perezida Trump ashaka muri aya maperereza yo muri Ukraine amakuru mabi yo guharabika Joe Biden kuko ari we umuteye ubwoba cyane mu matora yo mu 2020.

Amaherezo Perezida Trump yaje kwemera ko Ukraine ihabwa imfashanyo yayo kandi nta anketi yakoze kuri Biden. Perezida Trump n’abamushinjura bavuga ko iki ari ikimenyetso ko atigeze yotsa igitutu mugenzi we wa Ukraine.

Abamushinja bo basanga yarabikoze ari uko amenye ko hari umuntu wagizwe ibanga wo mu nzego z’iperereza wamureze ku nteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite. Kuri bo, iki gitutu yashyize kuri Perezida Zelenskiy no guhagarika imfashanyo byerekana gutegekesha igitugu no gukoresha nabi umwanya we w’umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite za politiki.

Umwanzuro wabo ni uko Perezida Trump akora ibishoboka byose kugirango azatsinde amatora yo mu mpera z’uyu mwaka akoresheje uburyo bwa magendu. bati: “Yasabye amahanga kubimufashamo.”

Naho ku cyaha cya kabili cyo gutambamira imikorere y’inteko ishinga amategeko, abashinja Perezida Trump babibisobanura berekana ukuntu yakoresheje ububasha bw’umwanya arimo, abuza abakozi bakuru ba leta gutanga inyandiko n’ubuhamya Umutwe w’Abadepite washakaga mu gihe cy’amaperereza yavuyemo ikirego arimo aburana muri iyi minsi imbere ya Sena.

Abashinjacyaha bavuze amasaha umunani ejo kuwa gatatu. N’uyu munsi n’ejo kuwa gatanu nabwo bafite amasaha umunani-umunani. Nibarangiza, abanyamategeko baburanira Perezida Trump nabo, guhera kuwa gatandatu, bazaba bafite iminsi itatu yo gutanga ingingo zabo zishinjura uwo baburanira.

Nyuma, Abasenateri bazaba bafite amasaha 16 yo kubaza ibibazo impande zombi, abashinjacyaha n’ababuranira Perezida Trump. Ibi byose birangiye, Sena ishobora kuziga ikibazo cy’abatangabuhamya bashya n’ibimenyetso bishya, byakwiyongera ku biherekeje ikirego.

Urubanza ruba buri munsi guhera saa saba y’i Washington (ni ukuvuga saa mbili y’ijoro mu Burundi no mu Rwanda), usibye ku cyumweru. Mu gihe rutararangira, imilimo yindi yose ya Sena izaba ihagaze. 2/3 by’abagize Sena baramutse bahamije Perezida Trump icyaha byibura kimwe rukumbi yahita ava ku butegetsi, agasimbura na Visi-Perezida Mike Pence. Nta kujurira bibaho.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG