Uko wahagera

Guineya: Imyiyerekano yo Gusaba ko Ibwirizwa Nshingiro Ridahinduka


Ibihumbi by’abaturage muri Guinea byongeye kwigabiza imihanda y’umurwa mukuru Conakry bisaba ko itegeko nshinga ry’igihugu ritahindurwa kugirango Perezida Alpha Konde agume ku butegetsi.

Abigaragambya biyemeje ko babikora mu mahoro, dore ko iyayibanjirije yaranzwe n’imvururu zaviriyemo impfu z’abasivili 16 n’umupolisi umwe.

Abigaragambya barasaba ko leta ifungura zimwe mu mpirimbanyi za demokarasi zifunze kuva imyigaragambyo itangijwe.

Iyo myigaragambyo yo kwamagana ihindurwa ry’itegeko nshinga, yahamagajwe n’ihuriro ya za sendika z’abakozi, amashyaka atavuga rumwe na leta n’imiryango itegamiye kuri leta.

Perezida Conde avuga ko iyo myigaragambyo igamije guhirika ubutegetsi bwe. Anashinja abatavuga rumwe nawe kuba ku isonga ry’imvururu zimaze iminsi mu gihugu.

Perezida Conde w’imyaka 81, yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2010. Arashinjwa kwibasira abatavuga rumwe.

Ubwo yahamagariraga abaturage kwitegura kamarampaka n’amatora mu kwezi kwa Cyenda, hari benshi babifashe nk’aho ateganya guhindura itegeko nshinga kugirango azashobore kwiyamamariza manda ya gatatu.

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Guinea ateganyijwe umwaka utaha,

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG