Uko wahagera

Guhuza Ingabo za Leta n’Iz'Inyenshyamba muri Sudani Ntibigishobotse


Salva Kiir na Riek Machar
Salva Kiir na Riek Machar

Umwe mu bayobozi bakomeye batavuga rumwe na leta ya Sudani y’epfo yavuze ko igikorwa cyo guhuza ingabo cyagombaga kuba bitarenze tariki ya 22, y’uku kwezi kitagishobotse.

Guhuza ingabo za leta n’iz’inyenshyamba ni byo byagombaga kubanziriza ishyirwaho rya leta y’inzubacyuho.

Angelina Teny ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryo guhuza ingabo yavuze ko bakeneye nibura ibyumweru bitandatu kugirango izo ngabo zihuzwe.

Guhuza ingabo ni kimwe mu biteganywa n’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu 2018 muri Etiyopiya hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machal utavuga rumwe na leta.

Iyi ni nayo ngingo ikomeje kuba imbogamizi ikomeye ku ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.

Teny yavuze ko hari byinshi bigikenewe kuboneka kugirango igikorwa cyo guhuza ingabo kigerweho. Muri byo harimo ikibazo cy’amikoro avuga ko leta idafite.

Ayo masezerano ateganya ko igisilikali cya Sudani kizaba kigizwe n’abasilikali n’abakozi bagera ku 83,000.

Biteganyijwe ko perezida Kiir n’uwo bahanganye Machar bahurira i Addis Abeba mu mpera z’iki cyumweru mu rwego rwo kugerageza gushakira umuti ibibazo bikomeje gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bombi bashyizeho umukono.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG