Uko wahagera

Gineya: Perezida Mamady Doumbouya Yashyizeho Minisitiri w'Intebe


Mohamed Béavogui wahawe umwanya wa Ministri w'Intebe wa Gineya ni umusivili
Mohamed Béavogui wahawe umwanya wa Ministri w'Intebe wa Gineya ni umusivili

Perezida w'inzibacyuho wa Gineya, Lieutenant-Colonel Mamady Doumbouya, yashyizeho minisitiri w'intebe w'umusivili witwa Mohamed Beavogui.

Mohamed Béavogui afite imyaka 68 y'amavuko. Yabaye umukozi wa leta igihe gito, maze guhera mu 1982 atangira gukora mu miryango mpuzamahanga, irimo FAO, ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuhinzi n'ibiribwa, na FIDA, ikigega cya ONU cyo guteza imbere ubuhinzi. Yabaye kandi umunyamabanga mukuru wungirije wa ONU ushinzwe imicungire y'ibiza muri Afrika.

Nka minisitiri w'intebe w'inzibacyuho, Mohamed Béavogui azaba ashinzwe gushyira mu bikorwa Itegeko Shingiro ry'inzibacyuho, rijya mu kigwi cy'Itegeko Nshinga, ryashyizweho n'abasilikali ba Doumbouya bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Alpha Conde, ku italiki ya 5 y'ukwezi kwa cyenda. Barimo gutegura Itegeko Nshinga rishya n'amatora azasubizaho ubutegetsi bwa gisivili. Ariko abasilikali ntibaratangaza igihe inzibacyuho izamara.

Uretse ibyo, Beavogui ni umuhungu wabo wa Diallo Telli uzwi cyane mu mateka y'Afrika. OUA (Organisation de l'Unité Africaine) ikivuka mu 1963, Diallo Telli ni we wayibereye umunyamabanga mukuru wa mbere na mbere. OUA yasimbuwe na UA (Union Africaine), umuryango w'ubumwe bw'Afrika, mu 2002. Diallo Telli yishwe n'ubutegetsi bw'igitugu bwa Perezida Sekou Touré mu 1977.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG