Uko wahagera

Ghana Iritegura Gushyingura Umurambo wa Jerry Rawlings Wayibereye Perezida


Nyakwigendera Perezida Jerry John Rawlings muri mitingi yo kwamamaza John Atta Mills, mu mujyi wa Tema, Ghana mu 2008
Nyakwigendera Perezida Jerry John Rawlings muri mitingi yo kwamamaza John Atta Mills, mu mujyi wa Tema, Ghana mu 2008

Jerry Rawlings yatabarutse ku itariki ya 12 y'ukwezi kwa 11 gushize. Yari afite imyaka 73 y'amavuko.

Imihango yo gushyingura yatindijwe ahanini n'ubwumvikane buke hagati y'umuryango we, abatware ba gakondo, guverinoma, n'ishyaka rye yashinze (National Democratic Congress, NDC), ku buryo bwo gushyingura n'aho umurambo wagombaga gushyingurwa. Leta ni yo yatsinze izi mpaka: umurambo wa Jerry Rawlings uzashyingurwa ejo kuwa gatatu mu irimbi rya gisirikari ry'i Accra, umurwa mukuru wa Ghana, aho n'iy'abandi bakuru b'igihugu ba cyera ishyinguye.

Imihango yo kumwunamira no kumusezeraho bwa nyuma yatangiye ejobundi ku cyumweru i Accra. Irimo igitambo cya misa cyayobowe n'umushumba wa arikiyodiyoseze gatulika ya Cape Coast, hagati no hagati mu gihugu, Musenyeri Charles Palmer-Buckle. Hari umuryango we, perezida Nana Akufo-Addo, visi-perezida we Mahamudu Bawumia, na John Mahama uherutse gutsindwa amatora y'umukuru w'igihugu, n'abandi bategetsi ba Ghana n'abaturage benshi bubahirije ingamba zo kwirinda virusi ya Corona. Imihango irakomeza uyu munsi bajya kunamira umurambo mu ngoro ya leta mu kigo cyagenewe kwakira inama mpuzamahanga i Accra.

Jerry Rawlings yategetse Ghana nyuma ya kudeta kuva mu 1981 kugera mu 1992. Muri uyu mwaka w'1992, yasezeye mu gisirikari, ashinga ishyaka rya poritiki, akoresha amatora ya demokarasi, ahita atorerwa gukomeza kuyobora igihugu. Yatorewe indi manda ya kabiri y'imyaka ine kugera mu 2001. Ayirangije, nk'uko itegeko nshinga rya Ghana ribivuga, ntiyongeye kwiyamamaza, yigira mu kiruhuko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG