Uko wahagera

General w'Umunyamerika Yakomerekeye mu Gitero muri Afuganisitani


Brigadier General Jeffrey Smiley w'ingabo z'Amerika ari mu bakomerekeye muri Afuganisitani
Brigadier General Jeffrey Smiley w'ingabo z'Amerika ari mu bakomerekeye muri Afuganisitani

Umuryango wa OTAN watangaje ko umwe mu basilikali bayo yishwe muri Afghanistani. Abandi babili bakomeretse. Nk’uko itangazo ryawo ribivuga, amakuru ya mbere bafite ni uko aba “basilikali barashwe na mugenzi wabo wo mu ngabo z’Afuganistani.” Byabereye mu ntara ya Herat, mu burasirazuba bw’igihugu.

Hagati aho, igisilikali cy’Amerika cyatangaje uyu munsi ko Brigadier General w’Umunyamerika Jeffrey Smiley, yakomerekeye mu cyumweru gishize mu gitero cyahitanye General Abdul Raziq wari umukuru w’igipolisi cy’intara ya Kandahar, mu majyepfo y’igihugu. Brigadier Smiley ni umwe mu bayobozi b’igisilikali cya OTAN muri Afuganistani,

Iki gitero cyakozwe n’umuntu wari wambaye imyenda y’igisilikali cy’Afuganistani. Yarashe mu bategetsi bari basohotse mu nama.

Uretse General Abdul Raziq wari icyamamare cyane mu kurwanya Abatalibani, umuyobozi w’iperereza w’intara ya Kandahar, General Abdul Momim, n’umusivili umwe w’Umunyamerika nabo cyarabahitanye. Naho umugaba mukuru w’ingabo z’Amerika na OTAN muri Afuganistani, General Scott Miller, we yararusimbutse ntacyo abaye na gato.

Abatalibani batangaje ko ari bo bakoresheje icyo gitero.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG