Uko wahagera

Gen Rusagara na Col Byabagamba Bazakomeza Gufungwa


Col Tom Byabagamba na Gen. Frank Rusagara
Col Tom Byabagamba na Gen. Frank Rusagara

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu urukiko rw'ubujurire mu Rwanda rwanze ubusabe bwa Gen Frank Rusagara, Col Tom Byabagamba na Sergent Francois Kabayiza bwo gufungurwa by'agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

Umucamanza yavuze ko badafunzwe binyuranyije n'amategeko kandi ko nta mpamvu zifatika zatuma bafungurwa by'agateganyo. Bararegwa ibyaha byo kwangisha rubanda ubutegetsi.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y'ubusabe bw'abaregwa ko basanga byaba byiza bafunguwe bakajya kwivuza kuko ngo bagiriye uburwayi bukomeye muri gereza kubera gufungwa nabi.

Col Tom Byabagambaa na muramu we Gen Frank Rusagara bo banavuga ko bafungiwe mu kato ka bonyine. Mu cyemezo cy'umucamanza yavuze ko asanga nta mategeko yishwe mu buryo bafunzwe.

Abaregwa uko ari batatu batawe muri yombi mu mwaka wa 2014. Col Tom Byabagamba azwi mu bahoze ari abasirikare bakuru ba soma mbike ba Prezida w’u Rwanda Paul Kagame kuko yahoze anakuriye itsinda ry’abamurinda.

Arahurira na muramu we Jenerali Frank Rusagara ku cyaha cyo kwamamaza nkana impuha zigamije kwangisha rubanda ubutegetsi. Ni ibyaha bikomoka ku magambo ubushinjacyaha buvuga ko asebya ubutegetsi. Ni amagambo bagiye baganira n’abasirikare bagenzi babo aho babaga bahuriye harimo no mu tubari.

Col Byabagamba mu 2016 yahamijwe ibyaha bine birimo no gusuzugura ibendera ry’igihugu. Urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhanishije gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za gisirikare. Muramu we Gen Rusagara na we yahanishijwe gufungwa imyaka 20. Ibyaha byose barabihakana bakavuga ko bishingiye ku ngungu za politiki.

Uru ni urubanza imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu nka HRW ifite icyicaro muri USA ivuga ko ari urwa politiki aho gutanga ubutabera. Urubanza mu bujurire rwashyizwe ku itariki ya 24/07 uyu mwaka wa 2019.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG