Uko wahagera

Gasasira mu Bujurire mu Rukiko rw'Ikirenga


Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwaraye busabye Urukiko rw’Ikirenga gukatira umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi, Jean-Bosco Gasasira, igifungo cy’imyaka icumi.

Urukiko rw’Ikirenga rwumvaga ubujurire bw’ubushinjacyaha mu rubanza buregamo Gasasira ibyaha bitatu buvuga ko bikomeye bikozwe mu itangazamakuru. Ibyo ni ukwamamaza ibihuha byangisha abaturage ubutegetsi, gukoza isoni umukuru w’igihugu, no kwica nkana itegeko rigenga itangazamakuru.

Ubushinjacyaha ni bwo bwonyine bwihariye ijambo. Uwo buhanganye nawe, Gasasira J.Bosco, yahamagajwe ahantu hatazwi, kandi ntiyitabye. Nta n’umwunganira wamuhagarariye.

Ku italiki ya 27 y’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2011, ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko bwarujuririye kubera ko Urukiko Rukuru rwa Republika rwagize Gasasira umwere mu buryo budasobanutse ku italiki ya 24 y’ukwezi kwa 9 mu mwaka ushize w’2010. Bwasabye Urukiko rw’Ikirenga gutesha agaciro icyo cyemezo, Gasasira agahanishwa imyaka 10 y’ igifungo. Ni nayo bwari bwamusabiye mbere mu nkiko zo hasi. Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro warwo ku italiki ya 27 y’ukwezi kwa 5 gutaha.

Ibyaha umuyobozi mukuru w’Umuvugizi Gasasira J. Bosco aregwa muri uru rubanza ni nabyo Inama Nkuru y’itangazamakuru yashingiyeho ihagarika icyo kinyamakuru mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2010. Gasasira yarahunze, uru rubanza ruburanishwa n’urukiko rukuru nabwo adahari.

XS
SM
MD
LG