Uko wahagera

Bamwe mu Bahoze mu Mutwe wa FDLR Batahutse


Abo barwanyi bahoze mu mutwe wa FDRL barimo abasirikare bo mu rwego rwo hejuru, abakapiteni 8 n’abaliyetena 2.

Abarwanyi bahoze mu mutwe wa FDLR barenga 40 batahutse mu Rwanda. Abarwanyi 43 bahoze mu mutwe urwanya ubutegetsi mu Rwanda wa FDLR, batahutse mu Rwanda. Bari kumwe na bamwe mu miryango yabo, abana 9 n’abagore 6. Muri abo barwanyi harimo abasirikare bo mu rwego rwo hejuru, abakapiteni 8 n’abaliyetena 2. Bahise berekezwa mu ngando izamara amezi abiri Mutobo.

Bageze ku kibuga cy’indege, abo barwanyi bavuze ko batashye k’ubushake bwabo babifashijwemo n’umuryango w’ivugabutumwa PAREC ukorera muri Congo.

Abo barwanyi babariye itangazamakuru ko banyuze inzira itoroshye kugira ngo bigobotore FDLR. Bati ’twabonye ubuzima bw’ishyamba butunaniye duhitamo gutahuka mu gihugu cyacu.”

Igihe abo barwanyi bakandagiza ikirenge mu Rwanda, bakiriwe na komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu ngabo. Perezida wayo, Sayinzoga Yohani, yavuze ko iyo bageze mu Rwanda babanza kububakamo icyizere, bakabereka ko bari mu gihugu cyabo batakiri mu mahanga.

Sayinzoga yavuze ko abarwanyi ba FDLR bakiri mu mashyamba bagera, byibura, ku bihumbi bitatu.

XS
SM
MD
LG