Uko wahagera

FERWAFA na FFB mu Mpaka ku Mukinnyi Dany Ndikumana

Dany Ndikumana
Dany Ndikumana

Mu gihe habura iminsi mike ngo ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ihure n’ikipe y’igihugu ya Mozambike, impaka zikomeje kuba urudaca hagati y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi FFB. Izo mpaka zishingiye ku mukinnyi Dany Ndikumana, buri ruhande rukavuga ko agomba gukinira ikipe y’igihugu yarwo.

Intandaro y’izi mpaka hagati y’aya mashyirahamwe abiri y’umupira w’amaguru ni ibaruwa Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA Jules Karangwa yandikiye FFB, ihamagaza umukinnyi Dany Ndikumana usanzwe akinira ikipe ya Rukinzo FC yo mu Burundi kugira ngo yitabire imyitozo yo kwitegura umukino uzahuza Amavubi y’u Rwanda n’Imbarabara za Mozambike ku munsi wa gatanu. Ni inkino zo mu matsinda mu rugamba rwo gushakisha itike yo kuzajya mu Gikombe cy’Afurika k’Ibihugu umwaka utaha.

Muri iyi baruwa Ijwi ry’Amerika ifitiye kopi, FERWAFA yasabaga ko uyu mukinnyi yahabwa uruhushya rwo kwitabira gahunda z’ikipe y’igihugu y’u Rwanda hagati y’itariki ya 30 y’ukwezi kwa gatanu n’itariki ya 19 y’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi na ryo ryahise risubiza rivuga ko ibisabwa n’uruhande rw’u Rwanda bidashoboka. Mu ibaruwa yanditswe na Jérémie Manirakiza Umunyamabanga Mukuru wa FFB - na yo Ijwi ry’Amerika ikaba iyifitiye kopi, hatanzwe impamvu ebyiri zishingirwaho mu guhakanira u Rwanda.

Impamvu ya mbere, ni uko Dany Ndikumana yavukiye mu Burundi n’ababyeyi be bombi bakaba ari Abarundi, ikindi kandi akaba yarigiye umupira muri icyo gihugu ari na ho akina muri iki gihe mu ikipe ya Rukinzo FC yo mu kiciro cya mbere.

Impamvu ya kabiri nk’uko dukomeza tubisoma mu ibaruwa yanditswe na Jérémie Manirakiza, ni uko uyu musore Dany Ndikumana yamaze gutoranywa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abakinnyi batarengeje imyaka 23 ndetse no mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi basanzwe bakina muri za shampiyona zo mu bihugu byabo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, bavuga ko Dany Ndikumana afite ubwenegihugu bubiri, u bw’u Burundi n’ubw’u Rwanda, akaba yarahisemo gukinira Amavubi y’u Rwanda.

Bamwe mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda, barasanga ibyo FERWAFA irimo gukora birebana no gukinisha Dany Ndikumana bishobora kongera kuyikururira ingorane.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iherutse guterwa mpaga n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF mu mukino wayihuje na Bénin i Kigali mu Rwanda. Impamvu y’iyo mpaga y’ibitego bitatu ku busa ni uko ikipe y’u Rwanda yari yakinishije Kévin Muhire kandi icyo gihe yari afite amakarita abiri y’umuhondo.

Muri uru rugamba rwo gushakisha itike yo kuzerekeza muri Kote Divuwari mu gikombe cy’Afurika k’ibihugu umwaka utaha, mu itsinda rya 12 u Rwanda ruherereyemo, ikipe ya Bénin izahura na Senegali kuri uyu wa gatandatu, na ho u Rwanda rukazakina na Mozambike ku cyumweru tariki ya 18 y’uku kwezi kwa 6 kuri Stade Huye i Butare.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG