Uko wahagera

FARDC Yemeza ko Yishe Abarwanyi ba FNL ya Nzabampema 35


Zimwe mu ngabo za FARDC
Zimwe mu ngabo za FARDC

Igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo gikorera muri Regima ya 3304 iri mu misozi miremire ya Uvira cemeza ko cirukanye inyeshyamba za FNL ziyobowe na jenerali Aloys Nzabampema mu birindiro biri mu Magunda, Ruminuko, Kakuku ndetse na Maheto aho FARDC yari imaze icyumweru cyose mu ntambara n’abarwanyi b’Abarundi ba FNL ya Nzabampema.

Umuvugizi w’igisirikare muri aka karere Kapiteni Dieudonne Kaseleka ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri yatangarijwe Ijwi ry’Amerika ko bishe inyeshyamba z’Abarundi 35 zirimo n’abayobozi babiri bakuru b’uyu mutwe w’inyeshyamba za FNL, bafata n’imbunda zikomeye nyinshi.

Andi makuru ava mu basirikare bari mu Magunda bahamya ko hari inkumeri 24 aba barwanyi ba Fnl bari kuvurira mu mashyamba ya Lubumba.

Dieudone Kaseleka uvigira igisirikare cya Congo muri iyi ntara atangaza ko Kuva tariki ya kabiri y’uku kwezi kwa kane, igisirikare cya Congo gitangije intambara yo kurwanye Aloys Nzabampema wari ufite ibirindiro mu Magunda bamaze gupfusha abasirikare batatu bakomerekesha abandi bane bari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Uvira.

Umwe mu basirikare bo ku rwego rwo hejuru mu gisirikare cya Congo uri ku Rugamba utashatse ko tuvuga amazina ye yatubwiye ko baraye birukanye General Aloys Nzabampema, Zimwe munyeshyamba ze zihunga zerekeza mu mashyamba yo mu Lubumba abandi bagera kuri 40 bahungira muri groupement ya Bijombo berekeza muri Teritware ya Fizi.

Twagerageje kuvugisha umukuru w’inyeshyamba za FNL Aloys Nzabampema ntibyadukundira kuko mu mashyamba yo mu Lubumba yahungiyemo amaterefone adafata.

Gusa ku wa kabiri w'icyumweru gishize umuyobozi wa FNL ubwo yaganiraga n'Ijwi ry'Amerika yari yavuze ko birukanye igisirikare cya Congo cyari cyaje bateye mu Magunda kandi ahakana ko FARDC yishe abasirikare.

Inkuru yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Vedaste Ngabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG