Uko wahagera

Etiyopiya Yirukanye Umunyamakuru wa The New York Times yo muri USA


Umunyamakuru Simon Marks, ukomoka muri Ireland yirukanywe muri Etiyopiya,
Umunyamakuru Simon Marks, ukomoka muri Ireland yirukanywe muri Etiyopiya,

Etiyopiya yambuye uruhushya rwo gukorera mu gihugu umunyamakuru w’ikinyamakuru The New York Times, cyandikirwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ibyo byemejwe n’ubuyobozi bw’icyo kinyamakuru bufite icyicaro mu mujyi wa New York. Kivuga ko umunyamakuru Simon Marks, ukomoka muri Ireland wari usanzwe akorera muri Etiyopiya, yambuwe urwo ruhushya mu cyumweru gishize.

Ni nyuma y’iminsi mike agiranye ibiganiro n’abagore bavuga ko basambanyijwe ku ngufu n’abandi bagizweho ingaruka n’intambara yabaye mu karere ka Tigré. Icyo kinyamakuru kivuga ko mu kwirukana uwo munyamakuru, leta ya Etiyopiya yitwaje ko akora inkuru zibogamye no gutanganza amakuru y’ibinyoma.

Kuva havutse imvururu mu karere ka Tigré leta ya Etiyopiya yashize ingamba zikarishye zo kugenzura amakuru yose atangazwa kuri icyo kibazo, zirimo no gukumira abanyamakuru kugera ku makuru.

Ibi kandi bije bikurikira ifungwa ry’abandi banyamakuru n’abasemuzi babo bakorera ibitangazamakuru nka AFP, Reuters, BBC n’ikinyamakuru Financial Times.

Micheal Slackman, umwe mu bayobozi ba New York Times, yavuze ko izo ngamba za leta ya Etiyopiya zigamije gucecekesha itangazamakuru ry’ingenga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG