Uko wahagera

Etiyopiya Yatangiye Kwuzuza Amazi mu Rugomero Ruteye Impari


Etiyopiya yatangiye kwuzuza amazi mu rugomero “Grand Renaissance”. Urwo rugomero rwa rutura nk’uko minisitiri ushinzwe amazi yabivuze rwatanguye kwuzuzwa amazi kuri uyu wa gatatu, umunsi umwe nyuma yo kugirana ibiganiro n’ibihugu bya Sudani na Misiri kuri iki kibazo gifite ipfundo rikomeye.

Minisitiri Seleshi Bekele mu byo yavugiye kuri televisiyo yagize ati: “Kwubaka urugomero no kurwuzuza amazi birajyana”. Ejo kuwa kabiri habaye ibiganiro hagati ya Etiyopiya, Misiri na Sudani, hagamijwe gusuzuma ibyo urwo rugomero rw’amazi azatanga ingufu ku ruzi rwa Blue Nile, ruzanderaho, ntibabasha kwubyumvikanaho.

Uru rugomero ni igikorwa Etiyopiya yashyize imbere kugira ngo ibe igihugu cya mbere ku mugabane w’Afurika gitanga mu mahanga umuriro w’amashanyarazi, ariko byateje impungenge i Kayiro mu Misiri ko uruzi rwa Nile rwari rusanzwe rufite amazi make, abaturage bayo barenga miliyoni 100 bishingikirijeho, rwarushaho kugira inzitizi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG