Uko wahagera

Etiyopiya: Nta Bwoba Bugombye Kugirirwa Inyeshyamba zo muri Tigre


Bamwe mu Basirikare ba Etiyopiya
Bamwe mu Basirikare ba Etiyopiya

Etiyopiya isanga nta bwoba bwagombye kugirirwa inyeshyamba mu ntara ya Tigre n’ubwo itsinda rya ONU ryaraye rirashweho. Guverinema ya Etiyopiya uyu munsi kuwa mbere yahakanye ko abasilikare, ingabo z’igihugu zimaze ukwezi zihanganye nabo, bashobora guhuza inyeshyamba.

Ingabo za guverinema zafashe akarere ka Mekelle zikambuye ishyaka ryahoze rihayobora, People’s Liberation Front (TPLF), kandi zitangaza ko ubushyamirane zari zimazemo ukwezi burangiye.

Cyakora abayobozi ba TPLF bavuga ko imirwano igikomeza ahantu hatandukanye mu bice bizengurutse Mekelle. Impuguke za Etiyopiya zifite ubwoba ko hashobora kuvuka inyeshyamba, ingaruka zikaba ihungabana ry’ibice by’Afurika y’Uburasirazuba.

Mw’itangazo, minisitiri w’intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed yavuze ko ingabo za TPLF zasubijwe inyuma n’iza guverinema, ko mu by’ukuri zatsinzwe kandi ko zakwiriye imishwaro nta bushobozi bugaragara bwo kwisuganyamo mu mitwe y’inyeshyamba.

Cyakora ntacyo TPLF yahise ibivugaho. Kuba itumahano ahanini ryarahagaritswe kandi abakozi bashinzwe ubutabazi n’itangazamakuru bakaba babujijwe kuhagera, ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ntibyabashije gushakisha ukuri ku bivugwa n’impande zose kuri iyi mirwano.

Itsinda rya ONU rishinzwe umutekano rirashakisha uburyo ryagera mu nkambi y’impunzi ya Shimelba, imwe mu nkambi z’impunzi z’abanyeritreya mu ntara ya Tigre, ryarakumiriwe kandi riraswaho ejo ku cyumweru nk’uko amakuru aturuka ku badipolomate babiri abivuga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG