Uko wahagera

Etiyopiya: Ku Ncuro ya Mbere Reta Yavuze ku Midugararo Yahitanye 67


Muri Ethiopia minisitiri w’intebe Abiy Ahmed uyu munsi yavuze bwa mbere na mbere ku myigaragambyo y’abaturage yahitanye abantu 67.

Mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko ababajwe cyane n’ibyabaye ariko ko igihugu kidashobora gucikamo ibice. Ati: “Uru rugomo ruratwigisha ko Abanya Ethiopia badashyize hamwe byatujyana mu bihe biteye ubwoba.”

Imyigaragambyo yatangiye ku wa gatatu mu cyumweru gishize itewe n’uko umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu bazwi cyane, Jawar Mohammed, wo mu bwoko bwa Oromo yari yatangaje ko inzego z’umutekano za leta zishaka kumwica.

Polisi y’igihugu yarabibeshyuje. Ariko imyigaragambyo yavuyemo urugomo n’ubwicanyi. Uretse abantu 67 (abaturage 62 n’abapolisi batanu) babiguyemo, inyubakwa z’amadini zaratwitswe, amazu y’ubucuruzi n’ayo kubamo yarashenywe.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika Jawar Mohammed yahamagariye abaturage kureka urugomo no kwicana. Yemeza ko byose byatewe n’abantu batazwi baturutse hanze y’intara ye kavukire ya Oromia, bari bafite umugambi wo kwibasira imyigaragambyo yabaga mu ituze.

Naho minisitiri w’intebe Abiy yamaganiye kure abashaka kubiba amacakubili ashingiye ku moko cyangwa amadini. Yashimiye abaturage be ukuntu bafatanye mu nda. Ati: “Abayisilamu bahagaze kuri za kiliziya kugirango zidatwikwa. Abakirisitu bahagaze ku misiti bayirinda kugirango idatwikwa. Hari abaturage bazize ko barimo barengera abo badahuje ubwoko.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG