Imitwe ibiri itandukanye, ihanganye na guverinema ya Etiyopiya, yavuze ko yafashe iyo mijyi ibiri ejo ku cyumweru mu gihe Minisitiri w’intebe yatakambiye abaturage ngo bafate intwaro.
Ubushyamirane bukwirakwira, hari impungenge ko bushobora guhungabanya igihugu cya kabiri mu bituwe cyane muri Afurika, cyigeze gufatwa nk’incuti itajegajega y’ibihugu byo murengerazuba bw’isi, mu karere karimo umutekano muke.
Minisitiri w’intebe, Abiy Ahmed yahamagariye abaturage kwifatanya mu rugamba ku mutwe wa Tigray People's Liberation Front (TPLF) w’ishyaka rigenzura intara ya Tigreya, mu majyaruguru ya Etiyopiya nyuma y’uko ingabo za Tigreya zivuze ko zafashe undi mugi wo ku muhanda w’imodoka zihuta, uhuza umurwa mukuru n’icyambu cya Djibouti.
Inyeshyamba z'umutwe Oromo Liberation Army (OLA) za Oromiya, intara ituwe cyane ya Etiyopiya, zavuze ko zafashe umugi wa Kemise, uri mu bilometero 53 uvuye mu majyepfo ya Kambolcha kuri uwo muhanda w’imodoka zihuguta, zijya mu murwa mukuru Addis Abeba.
Ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza ntibyabashije kumenya ukuri ku makuru umuvugizi w’uwo mutwe wa OLA, yatangaje, bitewe n’uko imirongo ya telefone i Kombolcha yasaga n’iyahagaritswe. Reuters ntawe yabashije kuvugana nawe, i Kemise.
Ingabo za Tigreya zavuze ko, zizakomeza kurwana kugeza ingabo z’Amhara zivuye mu karere kashyizwemo ibitwaro bikomeye ko mu burengerazuba bwa Tigreya, no kugeza guverinema ya Etiyopiya yemejeye kureka infashanyo, zikinjira mu bindi bice bya Tigreya. (Reuters)
Facebook Forum