Uko wahagera

Etiyopiya: Ihuriro ry’Amashyaka ari ku Butegetsi Ryabaye Ishaka Rimwe


Umushikiranganji wa mbere wa Etiyopiya Abiy Ahmed
Umushikiranganji wa mbere wa Etiyopiya Abiy Ahmed

Amashyaka atatu muri ane ashingiye ku moko mu ihuriro ry’ari ku butegetsi muri Etiyopiya (the Ethiopian People's Revolutionary Democratic Front) kuri uyu wa Kane yatoreye guhinduka ishyaka rimwe.

Iri shyaka rivutse hasigaye amezi make ngo habe amatora rusange ateganijwe mu kwezi kwa gatanu, ryitwa Prosperity Party.

Ministri w’Intebe Abiy Ahmed abinyujije mu itangazo yavuze ko iri shyaka rikomeye ku kunoza no gushyira mu bikorwa gahunda yo gusaranganya ubuyobozi mu ntara zigize igihugu, mu rwego rwo guha agaciro umuganda w’Abanyetiyopiya b’ingeri zose.

Ishyaka rya Tigrayan People's Liberation Front ryari rifite ubwiganze muri iryo ihuriro ryibumbiye mu ishyaka rimwe, ryo ryanze gutorera uko kwiyunga. Getachew Reda, umwe mu bakuriye ishyaka rya Tigrayan People's Liberation Front, yavuze ko gahunda yo kubumbira ayo mashyaka muri rimwe atari yo, kandi idakurikije demokarasi.

Yongeyeho ko mu kubikora Ministry w’Intebe atabikoze mu nzira zikwiriye. Mu kwezi gushize, iri shyaka ryari ryasohoye itangazo rivuga ko gushyiraho ishyaka rimwe bizashyira igihugu cya Etiyopiya mu nzira yo gucikamo ibice.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG