Uko wahagera

Etiyopiya mu Matora Atunganijwe mu Bibazo vy'Umutekano


Hamwe mu habereye amatora
Hamwe mu habereye amatora

Abanyetiyopiya batoye uyu munsi kuwa mbere mucyo guverinema yise “igeragezwa rya mbere ry’itora ryisanzuye kandi ritabogamye” mu gihugu, mu gihe mu ntara ya Tigreya mu majyaruguru hakomeje kubera intambara. Izuba ryagiye kurasa abantu amagana bamaze gutonda imirongo ku biro by’amatora.

Imbere mu biro by’amatora, abakozi bashinzwe amatora barimo gutanga amabwiriza yo gutora, bibutsa abantu ko bashobora guhitamo ishyaka iryo ariryo ryose. Indorerezi y’ishyaka Prosperity riri ku butegetsi, ku biro bimwe by’amatora, O-Dingle Wolie, yavuze ko yiteze ko amatora yitabirwa n’abantu benshi kurusha irindi tora iryo ari ryo ryose ryabanje.

Yabaye nk’usubiramo amagambo ya Minisitiri w’intebe, Abiy Ahmed, wavuze ko itora rizaba mu mutekano kandi rikaba irya mbere “ryisanzuye kandi ritabogamye” igihugu kigerageje. Ku biro bimwe by’amatora kandi, hari umwuka w’ibyishimo, n’ubwo hari imirongo miremire.

Cyakora mu maduka acuruza ikawa mu mpera z’icyumweru, bamwe mu banya-etiyopiya bavugaga ko batari butore. Itora baryitaga “ikinamico”. Bakomoka mu ntara ya Tigreya mu majyaruguru y’igihugu kandi ntibashatse ko amajwi yabo afatwa ku mpamvu z’umutekano.

Kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe iyo ntara iri mu ntambara n’ingabo za guverinema zirwana n’abasilikare b’akarere. Nta tora ryabaye imbere mu ntara ya Tigreya kandi amatora yanasubitswe mu tundi duce twinshi tw’igihugu.

Ku biro by’amatora, bamwe mu ndorerezi banavuze ko hari ibibazo by’ibikoresho. Hamwe ntihari amakarita y’itora nyuma y’amasaha menshi ibiro bifunguye. Havuzwe no kurenga ku mabwiriza, nko ku bakandida bavuganiraga n’abaje gutora hafi y’ibiro by’amatora.

Fistum Bifa umwe mu ndorerezi z’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Ethiopian Citizens for Social Justice yavuze ko bimwe mu bitagenze neza, birimo gushyikirizwa ibiro bishinzwe itora.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG