Uko wahagera

Espagne n'Ubutaliyani muri Kimwe Cya Kabili Cya Euro 2020


Ikipi ya Espagne imaze gusezerera Ubusuwisi muri Euro 2020
Ikipi ya Espagne imaze gusezerera Ubusuwisi muri Euro 2020

Amakipi abiri azakina kimwe cya kabili mu irushanwa ry’ibihugu mu mupira w’amaguru ku mugabane w’Ubulayi amaze kumenyekana.

Ayo ni Espagne n’Ubutaliyani. Andi makipi abiri asigaye araza kumenyekana mu kanya nyuma y’imikino ibiri isigaye.

Ikipi ya Espagne yabonye tike yayo imaze gutsinda Ubusuwisi kuri penaliti nyuma y’uko amakipi yari yarangije umukino anganya igitego kimwe kuri kimwe. Espagne yaje gukomeza nyuma yo kwinjiza penaliti 3 kuri 1 y’Ubusuwise. Espagne yaherukaga kugera muri kimwe cya kabili mu 2012.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa gatanu, Ubutaliyani nabwo bwabonye tike bumaze gutsinda Ububiligi ibitego 2-1. Ububiligi ni kimwe mu bihugu byahabwaga amahirwe menshi yo kuzegukana iri rushanwa ryagombaga kuba ryarabaye umwaka ushize ariko, rizagusibikwa kubera icyoreza cya Covid 19.

Imikino ibili y’uyumunsi yo guhatanira imyanya ibiri isigaye muri kimwe cya Kabili irahuza Repubulika ya Czech na Danemarke, undi uze guhuza Ubwongereza na Ukraine. Amakipe atsinda azahura muri kimwe cya Kabili.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG