Uko wahagera

Ese Inzego z'Ubutegetsi z'Amerika Ziragongana muri Iri Korosi?


Perezida Donald Trump n'Umuyobozi w'inteko ishinga amategeko y'Amerika Madame Nancy Pelosi
Perezida Donald Trump n'Umuyobozi w'inteko ishinga amategeko y'Amerika Madame Nancy Pelosi

Akimara kurahira ku italiki ya 3 y’uku kwezi kwa mbere, perezida w’umutwe w’abadepite muri Congres y’Amerika, Madame Nancy Pelosi, yandikiye ibaruwa Perezida Donald Trump amutumira kuzageza ijambo ngarukamwaka ku baturage ku italiki ya 29 y’uku kwezi.

Nk’uko byabaye umuco, Perezida Trump yari kurivugira mu cyumba cy’inama rusange y’umutwe w’abadepite, inzego zose z’igihugu ziteranye.

Ejobundi kuwa gatatu, na none Madame Pelosi yandikiye Trump amubwira ko byaba byiza italiki yigijweyo kubera impamvu z’umutekano. Yamusobanuriye ko bamwe mu bakozi bashinzwe umutekano bakora badahemwa, kuko urwego rubareba rutarabona ingengo y’imali yo gukoresha.

Madame Nancy Pelosi ntavuga rumwe na Perezida Trump ku rukuta rwo gukumira abimukira bashaka kwinjira muri Amerika badafite ibya ngombwa ku mupaka w’amajyepfo n’igihugu cya Mexique. Trump asaba inteko ishinga amategeko amadolari hafi miliyari esheshatu kugirango yubake urukuta.

Pelosi yararahiye, ati: “Ntayo tuzamuha.” We n’abandi bari kumwe mu ishyaka ry’Abademokarate bavuga ko urukuta ruhenze kandi nta kamaro rufite. Bavuga ko hari ubundi buryo budahenze kandi bufite ingufu zo kurengera umutekano w’imipaka ku buyo buhoraho.

Trump we yemeza ko urukuta ari ngombwa rwose kugirango Amerika iburizemo abo avuga ko abava muri Amerika y’epfo n’iyo hagati bazana mu gihugu ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubwicanyi. Uru rukuta Trump yarusezeranije abanyamerika mu gihe cyo kwiyamamaza muri 2016. Icyo gihe yavugana ko amadolari yo kurwubaka azishyurwa n’igihugu cya Mexique. Mu bisubizo Nancy Pelosi n'abandi bademokrate bamuha inshuro nyinshi, bamwibutsa ko yiyamamaje avuga ko Mexique ari yo izarwubaka. Bityo ko atari amafranga y’Amerika azakoreshwa.

Kugeza ijambo ku baturage Shutdown itararangira byari guha Perezida Trump urubuga rw’igitangaza rwo kongera gushyira igitutu ku ba-Demokarate ku kibazo cy’urukuta ashaka.

Inteko ishinga amategeko yagombaga kujya mu kiruhuko cy’iminsi muri iki cyumweru. Ariko abayobozi bayo bavuga ko nacyo kizaburizwamo niba Shutdown itararangira.

Naho Perezida Trump, nko kumwihimuraho, ku wa kane yandikiye Nancy Pelosi amubwira ko nawe atazamuha indege ya gisirikare yo gukoresha mu rugendo yagombaga kuba yaratangiye mu Bulayi, mu Misiri, no muri Afuganistani. Yamubwiye ko ibyiza ari uko aguma hano i Washington D.C. kugirango akomeze ibiganiro bigamije kubona umuti wa Shutdown. Nancy Pelosi ku wa gatanu yatangaje ko Perezida Trump yamenye amabanga y'uruzinduko rwe, bityo adashobora kurukora mu karere karimo intambara nka Afuganisitani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG