Uko wahagera

Igihano Cyihagarika Ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi Cyarangiye


Ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi, byarangije igihano byahawe n’inama nkuru y’itangazamakuru, HCM, cyo kubihagarika mu gihe cy’amezi 6

Ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi byarangije igihano cyibihagarika mu gihe cy’amezi 6. Tariki ya 13 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2010, ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi, byarangije igihano byahawe n’inama nkuru y’itangazamakuru, HCM, cyo kubihagarika mu gihe cy’amezi 6. Ariko nti bishobora kongera gusohoka mu Rwanda kubera ko bitujuje ibisabwa mu itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda.

Nyuma y’ihagarikwa ry’ibi binyamakuru, abayobozi babyo nabo bahunze u Rwanda. Avugana n’ijwi ry’Amerika, Gasana Didas, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuseso, yadutangarije ko n’ubwo igihano bari bahawe cyarangiye, batari bafata icyemezo cyo kuba bakandikisha Umuseso, ukongera gusomwa mu Rwanda.”Ati”cyakora Newsline, Umuseso wo mu cyongereza, yo twayandikishije i Bugande, kubera ko nta mananiza nk’u Rwanda bashyiraho, iranasohoka . K’Umuseso turacyabyigaho.”

Gasasira Jean Bosco, umuyobozi w’ikinyamakur Umuvugizi, cyanakomeje gusohoka kuri internet, ariko mu Rwanda nti bagisoma, nawe avuga ko atarafata icyemezo cy’uko Umuvugizi wakongera gusohoka mu Rwanda.

N’ubwo ibi binyamakuru byarangije igihano cy’amezi 6 byari byahawe na HCM, biracyafite urubanza mu rukiko byarezwe na HCM, isaba ko byahagarika burundu. Urwo rubanza nti ruraburanishwa.

HCM ihagarika Umuseso n’Umuvugizi mu gihe cy’amezi 6, yavugaga ko ibyo binyamakuru byombi bisebya umukuru w’igihugu, ko byandikaga inkuru zibuza igihugu umudendezo, byakwirakwizaga ibihuha byangisha abaturage ubutegetsi buriho n’ibindi. Ibi banabiregewe mu rukiko nk’ibyaha nshinjabyaha, urukiko rubihanaguraho umuvugizi. Umuseso wo uzabiburana mu kwezi kwa 11, 2010.

.

XS
SM
MD
LG