Uko wahagera

DRC: Inyeshyamba za ADF Zaraye Zishe Abaturage Icumi


Bamwe mu basirikare ba Kingo
Bamwe mu basirikare ba Kingo

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inyeshyamba za ADF zaraye zishe abaturage icumi mu burasirazuba bw'igihugu. Umuyobozi w'imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Congo, Juvenal Mbweki, yabwiye ikigo ntaramakuru Reuters cyo mu Bwongereza ko iki gitero cyabaye ku baturage b'umudugudu wa Mwenda, muri teritwari ya Beni.

Bari bagiye kurara mu ishyamba ry'umusozi muremure wa Ruwenzori kubera gutinya ADF. Ati: "Ikibabaje ni uko yabakurikiranyeyo." Umuyobozi wungirije wa teritwari ya Beni, Rosette Kavula, avuga ko abaturage icumi ari bo bishwe. Ariko umukuru w'umudugudu wa Mwenda, Muvunga Iteni, we avuga ko abishwe ari 12. Ati: "ADF yabicishije imipanga n'amahiri, yanga kurasa kugirango abasilikali bari Mwenda batabyumva."

Umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera kuko hari abandi baturage benshi baburiwe irengero kugeza ubu. Iki gitero gikurikiye ikindi cyahitanye abaturage batanu mu ijoro ryakeye ejo kuwa mbere mu mudugudu wa Halungupa, uturanye na Mwenda, n'ikindi cyahitanye abaturage 12 mu mudugudu wa Mabule mu ijoro ryo kuwa gatanu mu cyumweru gishize.

Kuva mu kwezi kwa 12 gushize, Mwenda n'indi midugudu bituranye yabaye isibaniro ADF, imaze kuhica abaturage barenga 50. Umuryango w'Abibumbye uvuga ko mu mwaka ushize, ADF yishe abaturage bagera kuri 850 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG