Uko wahagera

DRC: Abarundi Bahungiye mw'Ikambi ya Lusenda Bugarijwe n'Inzara


Bamwe mu bahungiye mw'ikambi ya Lusenda iri muri Kongo
Bamwe mu bahungiye mw'ikambi ya Lusenda iri muri Kongo

Impunzi zo mu nkambi ya Lusenda iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo zitangaza ko zugarijwe n’inzara yatewe nuko zimaze amezi abiri zidahabwa amafaranga yo kugura ibifungurwa. Ni amafranga ubusanzwe bahabwa n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku biribwa PAM.

Iki kibazo cy’inzara kiri muri iyi nkambi irimo impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi mirongo itatu kigaragarira buri wese uyigana kuko iyo uramukije zimwe mu mpunzi zikubwira ko zifite indenga, izindi uhura nazo zigiye guhingiriza cyangwa gutwika amakara kugirango zibone amafaranga yo kugura ibifungurwa by’abana.

Muhawenimana Aline, umubyeyi ufite abana b’impanga yasobanuriye Ijwi ry'Amerika ko kuva mu gitondo avugana n'Ijwi ry'Amerika atari bwafungure bitewe nuko nta bifungurwa afite iwe mu rugo.

Kubera inzara iri muri iyi nkambi, zimwe mu mpunzi zijya hanze y’inkambi guca ingero kugira ngo zibone uko zigaburira imiryango yazo muri ibi bihe PAM yatinze guha izi mpunzi inkunga y’ibiribwa.

Ijwi ry'Amerika yagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa PAM kuri iki kibazo kijyanye no gutinda guha izi mpunzi amafaranga yo kugura ibiribwa nti byarikundira. Ariko umuyobozi userukira impunzi z’Abarundi mu Lusenda, Bishemeye Jimmy, avuga ko hashize ibyumweru bibiri PAM ibabwira ko igiye kuza gutanga amafaranga yo kugura ibiribwa kuri izo mpunzi ariko kugeza kuri uyu wa gatatu ntirayatanga.

Inkuru y'Umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Lusenda, Vedaste Ngabo

Bamwe mu Bapfasoni Bavuga ko Badashobora Kugaburira Abana
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:01 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG