Uko wahagera

DRC: Abarenga 10 Baguye mu Ngwano Hagati y'Igisirikare n'Abarwanyi


Bamwe mu basirikare ba Kongo
Bamwe mu basirikare ba Kongo

Abantu barenga 10 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu mirwano iriko ibera mu Minembwe ho Muri Teritware ya Fizi intara ya Kivu y’epfo hagati y’igisirikare cya Kongo n'imirwi itandukanye yitwaje ibirwanisho iri muri ako karere.

Nk’uko bigaragara mu itangaza ry’umuvugizi wa gisirikare muri aka karere kapiteni Dieudonne Kasereka avuga ko mu ntambara yabaye kuva ejo kuwa gatandu n’uyumunsi ku cyumweru hagati ya FARDC n’ihuriro ry'abarwanyi ba Makanika Twirwaneho, Gumino , Androide na FNL igisirikare cya kongo cyapfuje abasirikare 5 hakomereka abandi 14.

Ni mugihe ku ruhande rw’abanzi barwanya FARDC kapiteni Kasereka avuga ko bo bapfushije abantu 15 naho 35 barakomeraka. Gusa umuyobozi w’akarere ka Minembwe Gadi Mukiza Nzabinesha we avuga ko mu bantu baguye muri iyo mirwano harimo abasivile barimo n’abana bato b’abakobwa.

Ijwi ry'Amerika ryagerageje kuvugisha uruhande rwa Twirwaneho yo kwa colonel Michel Rukunda Makanika igisirikare cya kongo kivuga ko kiri ku rwana nawe nti byadukundira. Cyakoze ku ruhande rwa General Aloys Nzabampema umuyobozi wa FNL, nawe FARDC ishinja gufatanya na colonel Makanika mu kurwanya ingabo za Kongo ziri mu Minembwe aranyomaza iri tangaza rya FARDC.

Nubwo umuvugizi wa gisirikare ca Kongo Kapiteni Dieudonné Kasereka avuga ko intambara yahagaze bamwe mu baturage bo mu minembwe bavuga ko bakomeje kugabwa ho ibitero aho bahungiye.

Kuva tariki ya 30/06/2021, mu minembwe hari umwuka mubi hagati y’igisirikare cya Kongo n’abaturage b’Abanyamulenge bo mu Minembwe. Ni inyuma ko hari abaturage batanu barimwo abagore bane barashwe na basirikare ba FARDC bakorera muri brigade ya 12 ikorera mu Minembwe.

Inkuru y'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika muri Kongo, Vedaste Ngabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG