Uko wahagera

DRC: Abarenga 10 Baguye mu Mpanuka y'Ubwato muri Tanganyika


Ishusho ngereranyo y'ubwato buri mu Kiyaga
Ishusho ngereranyo y'ubwato buri mu Kiyaga

Abantu 11 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Tanganyika ahitwa Bulumbaho Muri secteur ya Tanganyika, teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’epfo.

Ubwo bwato bukoze mu mbaho buzwi ku izina rya Faraje bwari buvuye Uvira bwerekeza ku kigwa cya Ubwari kiri muri segiteri ya Mutambala. Bwageze ahitwa Bulumba ho muri groupement ya Babungwe segiteri ya Tanganyika bukora impanuka yahitanye abantu barenga icenda nk’uko byemezwa n’umuyobozi ushinzwe ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kiyaga cya Tanganyika, mu mazi ya Teritware ya Uvira, komiseri Mungazi Amani .

Cyakoze Amakuru ijwi ry’Amerika rikesha umuyobozi wa sosiyete sivile muri segiteri ya Tanganyika, bwana Imamu Sammy, wari aho barimo barokora abo bantu bakoze impanuka, yemeza ko muri ubwo bwato bwari bwikoreye imiceri, essance, ibishimbo n’abantu barenga 80. Bamaze kubona imirambo y’abantu 11 baguye muri iyo mpanuka y’ubwato ndetse n’abandi 76 barokotse iyo mpanuka. Yagize ati « umubare w’abantu bapfuye ni 11 barimo abagore 4 n’abana bato 7 , abarokotse ni abantu 76 ‘’.

Imamu Sammy akomeza kuvuga ko Umubare w’abandi bantu bakiri kuronderwa utazwi kuko kapiteni wari utwaye ubwo bwato ari nawe wari ufite lisite y’abagenzi yamaze gukora impanuka arahunga. Uyu muyobozi wa société civile akomeza gusobanura ko babifashijwe mo n’abarobyi n’urubyiruko ndetse na serivisi ya Maritime ejo mu gitondo bazakomeza igikorwa cyo gushaka ibintu n’imirambo ishobora kuba itaraboneka.

Kubera imihanda yo muri teritware ya Fizi yangiritse, indi igafungwa n’ikiyaga cya Tanganyika usanga inzira imwe abaturage bakoresha mu kunyuramo ari kiyaga cya Tanganyika. Emmanuel Ntirampe ni impunzi yo mu nkambi ya lusenda anyura mu kiyaga cya Tanganyika iyo agiye Uvira, avuga ko uburyo batwara ibintu n’abantu muri iki kiyaga bishobora kongera umubare w’impanuka.

Umuyobozi wa société civile muri segiteri ya Tanganyika bwana, Imamu Sammy avuga ko muri uyu mwaka wa 2021 amato 6 ari yo amaze gukora impanuka muri iki kiyaga cya Tanganyika .Izi mpanuka zatewe ahanini n’ubwinshi bw’imizigo bapakira muri ayo mato.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG