Uko wahagera

Djotodia Yigeze Kuba Perezida wa Centrafurika Yahungutse


Michel Djotodia

Michel Djotodia warwanyije ubutegetsi akaba yaranabaye Perezida, yasubiye i Bangui uyu munsi kuwa gatanu. Imyaka itandatu iruzuye nyuma y’aho asezereye ku mirimo y’umukuru w’igihugu akanarahirira gushyigikira amahoro mu gihugu cye cyabayemo imidugararo.

Djotodia ufite imyaka 71 y’amavuko, yeguye ku buyobozi nyuma y’amezi cumi afashe ubutegetsi mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2013 mu myivumbagatanyo ya kiyisilamu.

Yatahukanywe n’indege Royal Air Maroc yari iturutse i Casablanca inyura muri Kameruni. Yari amaze igihe aba mu buhungiro mu gihugu cya Benin.

Yakiriwe kw’ihoteli yo mu murwa mukuru n’Abambari be babarirwa muri 30 kandi yahawe abamurindira umutekano na polisi hamwe n’abasilikare nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ribitangaza.

Byari byitezwe ko nyuma abonana na Perezida Faustin-Archange Touadera.

“Umwaka wa 2020 uzaba umwaka w’amahoro. Sinkiri umuntu ushyigikiye intambara, ahubwo ndashaka amahoro”. Nguko uko Djotodia yabwiye Abanyamakuru.

Yanahamagariye abarwanya ubutegetsi kwihangana. Ibi yabivuze mu kiganiro kigufi cyihariye yahaye AFP.

Yagize ati: “Hari amasezerano yasinywe. Igihe kirageze ngo twese hamwe, abarwanyi, n’Abanyacentrafurika bose duhaguruke tuzane amahoro mu gihugu.”

Umutwe w’abarwanyi ba Djotodia, uzwi kw’izina rya Seleka, wadubitse Centrafurika mu rugomo mu mwaka wa 2013.

Imirwano hagati y’Abakirisitu n’abarwanyi b’Abayisilamu, yatumye igihugu cy’Ubufaransa cyakolonije Centrafurika, cyohereza Ingabo gukumira imivu y’amaraso.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG