Uko wahagera

Djibouti Irabeshuza Amakuru Avuga ko Prezida Wayo Arembeye i Paris


Prezida wa Djibuti Ismail Omar Guelleh
Prezida wa Djibuti Ismail Omar Guelleh

Ministiri w'ububanyi n'amahanga wa Djibouti yamaganye ibyo yise amakuru y'ibihuha akomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umukuru w'igihugu yaba arembeye mu bitaro mu Bufaransa.

Ku rubuga rwa Twitter ministiri Mahmoud Ali Youssouf yavuze ko gukwirakwiza icyo yise uburozi, bigamije guhungabanya igihugu. Yanditse ko umukuru w’igihugu yafashe iminsi mike y’akaruhuko nyuma y’umunaniro utewe n’akazi kenshi amaze mo iminsi.

Perezida Ismail Omar Guelleh w’imyaka 73 mu kwezi kwa kane yatorewe indi manda ya gatanu yo kuyobora igihugu. Ategetse Djibouti kuva mu 1999.

Nyuma gato y’amakuru yakwirakwijwe ku mbuga avuga ko umukuru w’igihugu ashobora kuba yagiye kwivuza mu Bufaransa, ministiri w’ububanyi n’amahanga yahise anyomoza ayo makuru ku rubuga rwa twitter, avuga ko agamije kuroga abaturage.

Yemeye ko umukuru w’igihugu ari mu rugendo hanze. Avuga ko uru rugendo rwari rumaze igihe rwarateguwe. Yongeyeho ko minsi mike, azaba yagarutse mu gihugu.

Igihugu cya Djibouti giherereye ku nyanja y’Arabiya kirimo ibirindiro bya gisirikali by’ibihugu bikomeye ku isi nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ubuyapani n’Ubushinwa.

Mu bihe bitandukanye ubutegetsi bwa perezida Guelleh bwagiye bushinjwa kutorohera abatavuga rumwe nawe no kuniga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG