Uko wahagera

CPI Yategetse ko Ntaganda Aha Miriyoni 30 z'Amadorari Abo Yahohoteye


Bosco Ntaganda i La Haies mu Buholande mu 2015
Bosco Ntaganda i La Haies mu Buholande mu 2015

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruhoraho, CPI, rwategetse ko abahohotewe na Ntaganda Jean-Bosco bahabwa indishyi z'akababaro n'impozamalira zingana n'amadolari miliyoni 30.

Ku itariki ya 7 y'ukwezi kwa 11 mu 2019, CPI yakatiye General Ntaganda Jean-Bosco igifungo cy'imyaka 30, imaze kumuhamya ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ibyo birimo ubuhotozi, kuyogoza igihugu, gufata abagore n'abakobwa ku ngufu no kubagira abacakara b'igitsina nk'intwaro y'intambara, byakorewe mu ntara ya Ituri, mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu 2002-2003.

Icyo gihe, Ntaganda yari umukuru w'umutwe w'inyeshyamba witwaga Union des Patriotes Congolais, UPC. Ntaganda aracyategereje urubanza rwe rw'ubujurire.

Urukiko rwavuze ko Ntaganda ari umukene, udashobora kubona amadolari miliyoni 30, rutegeka ikigega cyarwo cyo kugoboka abahohotewe kuyashaka no kuyabagezaho. Kigomba kwibanda byihutirwa, kandi by'umwihariko, ku bakeneye kwitabwaho mu rwego rw'ubuvuzi, abahungabanye, abamugaye, abageze mu za bukuru, abagore n'abakobwa bari abacakara b'igitsina nk'intwaro y'intambara n'abana babyaye, abasenyewe n'abasahuwe, n'abana UPC yari yaragize abasilikali.

Ntabwo ari buri wese ku giti cye uzabona indishyi. Ahubwo zizajya mu bikorwa n'imishinga rusange izabafasha.

Ni ubwa mbere mu mateka urukiko mpuzamahanga rutegetse indishyi ku bahohotewe n'abarokotse amabi y'intambara n'ubundi bwicanyi bufatiye ku moko.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG